NZARIRIMBA IGITANGAZA

Published 2014-10-07
NZARIRIMBA IGITANGAZA

1. Nzaririmb’ igitangaza Yesu Umwami
yakoze ; Ko yavuy’ i we mw ijuru Ngw amfir’
I Gologata.

Ref: Nzaririmb’ igitangaza Yesu Umwami
yakoze; Ndi kumwe n’abo mw ijuru
imbere ya ya ntebe.

2. Nari nzimiye nk’ intama Maze Yesu
arambona ; Nuko anshyira ku bitugu,
Ansubiza mu nzira.

3. Nar’ impumyi, mfit’ ubwoba Nshits’
integer, mbabaye, Njanjaguritse, nihebye,
Maze Yesu arankiza.

4. Ndacyobona ibimbabaza; Haracyari
ibindushya; Nyamar’ ubwo turi kumwe,
Nzi yuko nta cyo nzaba.

5. Azanyuza no mu rupfu, Nambuke na rwa
Ruzi; Maze, ni mfata hakurya, Nzasangayo
abo nkunda.

All Comments (3)