NZARIRIMBA IGITANGAZA
17,905
Published 2014-10-07
1. Nzaririmb’ igitangaza Yesu Umwami
yakoze ; Ko yavuy’ i we mw ijuru Ngw amfir’
I Gologata.
Ref: Nzaririmb’ igitangaza Yesu Umwami
yakoze; Ndi kumwe n’abo mw ijuru
imbere ya ya ntebe.
2. Nari nzimiye nk’ intama Maze Yesu
arambona ; Nuko anshyira ku bitugu,
Ansubiza mu nzira.
3. Nar’ impumyi, mfit’ ubwoba Nshits’
integer, mbabaye, Njanjaguritse, nihebye,
Maze Yesu arankiza.
4. Ndacyobona ibimbabaza; Haracyari
ibindushya; Nyamar’ ubwo turi kumwe,
Nzi yuko nta cyo nzaba.
5. Azanyuza no mu rupfu, Nambuke na rwa
Ruzi; Maze, ni mfata hakurya, Nzasangayo
abo nkunda.